Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

U Butaliyani: Impanuka yishe abakerarugendo 21

Spread the love

Impanuka y’imodoka yari itwaye abakerarugendo mu Butaliyani mu mujyi wa Venice yahitanye abantu 21 mu gihe abandi 18 bakomeretse.

Mu ijoro ryakeye mu mujyi wa Venice uherereye mu Majyaruguru y’u Butaliyani habereye impanuka y’imidoka yari itwaye abakerarugendo bagera kuri 40 baturutse mu bihugu bitanfukanye biganjemo abo muri Ukraine.

Amakuru dukesha BBC aravuga ko iyo modoka yarimo itembereza abakerarugendo ku muhanda uba hejuru muri metero 50 uturutse ku butaka.

Iyo modoka yaje guhanuka yikubita hasi ihita ihitana 21 mu gihe 18 bakomeretse.

Meya w’Umujyi wa Venice yemeje iyo mpanuka mu butumwa yantmyujije ku rubuga rwa X yavuze ko ari imperuka yagwiririye Umujyi ayoboye ko kandi Umujyi wose wagiye mu cyunamo mu rwego rwo kunamira abapfuye. Icyateye impanuka kikaba kitaramenyekana.

Imodoka yahanutse ku kiraro cya metero 50.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles