Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 14 cy’impunzi zivuye muri Libya

Spread the love

Mu ijoro ryejo hashize , ku itariki 12 Kamena, ku kibuga cy’indege cya Kigali , hasesekaye indege itwaye impunzi 134 zivuye muri Libya , zikaba icyiciro cya 14 cyabaje muri ubwo buryo.

Mu Bantu 134 bakiriwe baturuka mu bihugu bitandukanye Dore ko harimo 64 bavuye muri Eritrea, 35 bakomoka muri Sudani, 15 bavuye muri Somalia, 15 bo muri Ethiopia, 2 muri Cameroon n’umwe ukomoka muri Mali.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko abakiriwe bazacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera ari na yo yakiriye bagenzi babo bageze mu Rwanda mbere.

Mu mwaka was 2019 nibwo Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’Umuryangow’Ubumwe bwa Afurika ( Africa Union) , akaba yari amasezerano yemerera u Rwanda kwakira impunzi ndetse n’abimukira baba muri Libya, bakazanywa mu Rwanda mu gihe hagishakishwa ibuhugu bajyamo i Burayi.

Guverinoma y’u Rwanda n’inzego zifatanya biheruka kongera aya masezerano yo kwakira izi mpunzi n’abimukira, binazamura umubare w’abashobora kwakirwa mu nkambi uva kuri 500 ugera kuri 700.

Indege yaraye uzanye abagera ku 134

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles