Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umupolisi yahondaguriye umuntu mu modoka hafi kumwica _ AMAFOTO

Spread the love

Mu gihugu cya Australia, muri Leta ya Queensland , mu mujyi wa Brisbane , umupolisi yahondaguriye umuntu mu modoka hafi yo kumwica.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane , ahagana Saa Munani z’umugoroba , mu gace ka Strathpine, muri Brisbane habereye impanuka z’imodoka eshatu zasekuranye. Umupolisi wari uje gutabara aho kugira ngo atabare uwaruri mu modoka ahubwo yahise aza atangira kumuhondagura.

Amashusho yashyizwe hanze na 9news yerekana umupolisi aza agatangira gukubita umuntu , undi agahunga, umupolisi akomeza ashaka gusohoea uwaruri mu modoka bikagera naho amukurura amaguru ngo amunyuze mu modoka.

Ni amashusho yababaje benshi kuko haba humvikanamo amajwi y’abantu babuzaga uwo mupolisi kugumya akubita uwo muntu. Ibikerezo byatanzwe n’abantu nabo bahamyaga ko Polisi ikwiriye gukurikirana umupolisi wayo wahohoteye umuturage.

Umupolisi wakubitiraga umugenzi mu modoka.

Abantu basakuzaga babuza umupolisi gukubita umuntu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles