Umugabo wafatwaga nk’umurozi wa mbere muri Ethiopia, kuko yari yarahawe igihembo cy’umurozi wa mbere wa 2021, yitabye Imana ari mu irushanwa.
Ibinyamakuru byo muri Ethiopia, biratangaza ko , uwo mugabo yari mu irushanwa ryiswe “The Super World Witch”, ryaberaga muri Nigeria mu mujyi wa Lagos.
Uyu mugabo w’umunyabigwi mu burozi , yaraye apfuye nyuma y’uko yararimo yerekana ubuhanga bwe mu mubano n’inzoka. Uwo mugabo yakinishaga inzoka ifite ubumara bukaze kuko nyuma y’amasegonda 60 imuriye yahise apfa.
Nyuma y’uko uyu mugabo apfuye bamwe bagize ubwoba bava mu irushanwa ritarangiye.