Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

1 Yapfuye abandi barakomeraka mu mpanuka ikomeye i Sydney

Spread the love

Ku mugoroba wejo , ahagana saa Kumi n’imwe z’umugoroba, mu nkegero za Sydney mu gice cy’Uburengerazubu habaye impanuka ikomeye y’imodoka zasekuranye yahitanye umuntu umwe abandi batatu bagakomereka.

Ibi byabaye ku munsi wejo saa Kumi n’imwe z’umugoroba, ku muhanda wa Hawksview muri Merrylands ,ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai i30 yasekuranaga n’iyo mu bwoko bwa Holden.

Uko gusekurana kwatumye umugabo w’imyaka 35 wari mu modoka ya Holden ahita yitaba Imana. Naho umushoferi we w’imyaka 23 ajyanwa kwa muganga ariko nta bikomere bikakaye afite.

Umugabo w’imyaka 37 nawe wari muri Hyundai yahise ajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Westmead ngo barebe uko ubuzima bwe bumeze. Mu gihe Polisi igikomeje iperereza cy’icyateye impanuka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles