Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Aba major 2 muri Uganda birukanywe mu gisirikare kubera ubwoba

Spread the love

Abasirikare ba biriri bo mu gisirikare cya Uganda barashijwa kuba barabaye abanyabwoba Ubwo intagorwa zigendera ku matwara ya Islam ubwo zateraga inkambi y’ingabo za Afurika muri Somalia mu kwezi kwa gatanu.

Abasirikare ba 2 aribo major Zadock Abor na John Oluka bivugwa ko Ubwo al_shabab yateraga mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Mogadishu aba basirikare bataye inkambi bagahunga ibi bikaviramo abasirikare barenga 50 gusiga ubuzima muri icyo gitero nkuko abayobozi babivuga.

Uganda iri mu bihugu byohereje abasirikare benshi muri Somalia ngo bage guhangana na Al shabab mu gihugu cya Somalia.

Uyu mutwe wa Al shabab benshi bemeza ko ufitanye isano yahafi na Al-Qaeda bivugwa ko ari umwe mu mitwe yakunze kuzonga igihugu cya Somalia bigatuma cyinitabaza nibindi bihugu birimo na Uganda.

Icyi gitero kandi nikimwe mu bitero byahitanye abantu benshi ndetse n’umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweli Museveni yanenze ingabo ze uburyo ki zitwaye.

Ingabo zisaga 19.000 nizo zagiye muri Somalia muri rusange zagiyeyo mu mwaka wa 2007 hakaba hashize imyaka 16 yose ziri muri iki gihugu , biteganyinzwe ko umwaka utaha zizasubira mu bihugu zaturutsemo kuko ubu zamaze kwambura al shabab ibirindiro hafi yabyose nubwo umutwe wa al shabab unyuzamo ukagaba ibitero bigeye bitandukanye.

Amafota ya Major Zadock na Oluka barimbere y’urucyiko.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles