Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Abakinnyi batanze amaraso, Cristiano Ronaldo atanga Hoteli ye mu gufasha abashegeshwe n’umutingito muri Maroc

Spread the love

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Maroc mu mupira w’amaguru batanze amaraso yabo ngo ahabwe abayakeneye, mu gihe Cristiano Ronaldo yatanze Hoteli ye Kugira ngo ucumbikire abadafite aho baba muri ibi bihe igihugu cya Maroc kibasiwe n’umutingito.

Kuwa Gatanu nibwo igihugu cya Maroc kibasiwe n’umutingito uri ku kigero cya ‘Magnitude’ 6.8 hagendewe ku bipima bya ‘Richter Scale’.

Uyu mutingito washegeshe igihugu kuko umaze gutwara Ubuzima bwa barenga ibihumbi 2000 mu gihe abandi bakomeretse , ama miliyoni y’abantu akaba agowe no kubona ucumbi kuko inzu zasenyutse by’umwihariko mu mugi wa Marrakesh.

Isi yose yarahagurutse ifata mu mugongo abaturage ba Maroc, bigeze ku Banyamupira nabo ntibasigaye kuko bitanze uko bashoboye ndetse ubu n’imikino iri gukinwa hari kubanza gufatwa umunota umwe wo kwibuka abapfuye.

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu batanze amaraso:

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Maroc bari bagiye mu gihugu mu kwitegura Umukino na Liberia wo gushaka Itike y’igikombe cya Afurika, ariko uwo mukino bikarangira utabaye, abo bakinnyi n’abatoza babo bafashe Umwanya wo gutanga amaraso ngo azahabwe inkomere ziri mu bitaro.

Cristiano Ronaldo yatanze Hoteli:

Kizigenza Cristiano Ronaldo, Umunya-Portugal ukinira ikipe ya Al Nassr muri Saudi Arabia, we kugiri cye yemeye gutanga Hoteli ye yitwa Pestana CR7 Marrakesh hotel ihereye mu mujyi wa Marrakesh. Iyi Hoteli y’inyenyeri 4 isanzwe ifite ibyumba 174, ubwogero, uburiro ndetse n’ibindi byose Umuntu yakenera, none urimo urakireshwa nk’icumbi ry’abadafite aho baba muri ibi bihe.

Pestana CR7 Marrakesh hotel, isigaye ikoreshwa nk’icumbi ry’abadafite aho gukinga umusaya.

 

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Maroc batanga amaraso.

Umutingito umaze guhitana abantu barenga ibihumbi magana abiri 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles