Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Abanya-Australia bakanguriwe gushira ubwoba

Spread the love

Madamu Erin Molan Umunyamakurukazi ukomeye muri Australia yakanguriye abaturage batuye muri Australia ko bagomba gushirika ubwoba mu matora ya Kamarampaka.

Ku itariki ya 14 Ukwakira muri Australia hateganyijwe amatora ya Kamarampaka azaba akubiyemo ingingo z’itandukanye, muri ibi bihe hakomeje ibiganiro by’impaka ziba zahurije hamwe abantu batandukanye.

Mu ijoro rya keye kuri Televiziyo ya Sky Ishami rya Australia bari batumiye madamu Erin Molan usanzwe ari umunyamakuru ukomeye.

Uyu munyamakurukazi yavuze uburyo abaturage batinya gutambutsa ibitekerezo byabo yifashishije urugero rw’uburyo yari yicaranye n’inshuti ze bari gusangira yababaza ikibazo bagaceceka bose.

Uyu munyamakurukazi yavuze ko mu matora agiye kuba, abantu benshi bafite ubwoba y’uko amahitamo yabo ashobora kuzatuma bafatwa nk’abantu bagira irondaruhu.

Erin Molan yagize ati ” Inshuti yange yambwiye ko idashaka ko abantu bamenya ko yatoye. Ntimukwiye kugira ubwoba ngo muzitwa abantu bagira irondaruhu”.

Uyu mugore wubatse izina mu Itangazamakuru yasabye abaturage ba Australia kuba inyangamugayo bakisanzura bakavuga uko bumva Itegeko Nshinga ryagahindutse.

Madamu Erin Molan, Umunyamakurukazi ukomeye yakanguriye abaturage batuye Australia gushirika ubwoba.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles