Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Abanyamerika bari bamaze imyaka 5 bafungiwe muri Iran basubiye mu gihugu cyabo

Spread the love

Abanyamerika 5 bari bamaze imyaka 5 bafungiwe muri Iran bamaze kugera i Washington DC bagarutse mu gihugu cyabo nyuma y’ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi burimo no kugurana imfungwa.

Ku munsi wejo hashize itariki 18 Nzeri nibwo ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatangaje ko nyuma y’ubwumvikane hagati y’ibiganiro by’ibihugu byombi byemeranyije ko Iran yarekuye abaturage ba Amerika bari bamaze imyaka 5 bafungiwe muri icyo gihugu.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye kurekura amafaranga agera kuri Miliyari 6 z’Amadorali ya Amerika yari yarafatiriye iyasubiza Iran, USA Kandi yemeye nayo kurekura abaturage 5 ba Iran yari yarafunze.

Ikinyamakuru CNN kiratangaza ko abo baturage bahagurutse ejo mu mujyi wa Doha muri Qatar, kuri ubu bamaze kugera Washington DC, abo baturage barimo Emad Shargi, Morad Tahbaz na Siamak Namazi bari bafunzwe imyaka irenga 5, bashinjwa na Iran ubutasi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles