Friday, July 26, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Abanyarwanda batuye muri Australia bateguye igikorwa cya Siporo rusange

Spread the love

Umuryango w’abanyarwanda batuye muri Australia cyane cyane muri Leta ya Queensland mu mujyi wa Brisbane bateguye Siporo rusange igamije kwirinda indwara.

Umuryango w’abanyarwanda batuye muri Queensland ufatanyije na Mental Health Task Force Queensland bateguye Siporo rusange izaba tariki 30 Nzeri 2023 ikabera mu gace ka Kangaroo Point i Brisbane.

Abazitabira bazahera mu gace ka Kangaroo point, Brisbane, batangira biruka kuva ku isaha ya saa Mbiri n’igice za mu gitondo, kuva ku isaha ya saa Tatu n’igice abitabiriye bazatangira kugenda babanura amaguru ibizwi nka ‘Walking’.

Abateguye iyi Siporo bavuga ko Ari kimwe mu bikorwa bihuza Diyasipora y’Abanyarwanda, kuko iyi yo isanzwe iba buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi.

Kuri iyi nshuro ho iyo siporo izaba ifite umwihariko w’uko izaba ifite intego y’uko abaturage bagomba kugira ubuzima buzira indwara, kuko umufatanyabikorwa wayo azaba ari Mental Health Task Force ya Queensland.

Ubutumire bwa Diyasipora y’Abanyarwanda batuye muri Queensland butumira abantu kuzaza muri Siporo rusange.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles