Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Abapolisi babiri bagizwe intere n’umuntu mbere y’uko araswa

Spread the love

Mu cyaro gihereye mu mu Majyepfo ya Australia, abapolisi babiri batewe icyuma n’umuntu mbere y’uko nawe araswa akitaba Imana.

Komiseri wa Polisi, Grant Stevens, yatangaje ko uyu mugabo yateye icyuma abapolisi babiri barimo Ian Todd w’imyaka 53, na Jordan Allely w’imyaka 32, inshuro nyinshi mbere y’uko araswa.

Todd Ian na Jordan Allely batewe icyuma

Ikinyamakuru 9news cyanditse ko , abapolisi bari bagiye mu rugo rw’uyu mugabo ku muhanda wa Symons muri Crystal Brook, nko mu birometero 200 mu majyaruguru ya Adelaide, ahagana mu ma saa 10.15 za mu gitondo ubwo baterwaga ibyuma.

Stevens yavuze ko Todd wari umuyobozi ushinzwe icyicaro gikuru cya Port Germein, yagize “ibikomere byangiza ubuzima,bikomeye” nyuma yo guterwa icyuma ku ijosi, ukuboko n’amaboko.

Indege niyo yifashishijwe mu kujyana abakomeretse kwa muganga

Todd yajyanywe mu ndege mu bitaro bya Royal Adelaide atorohewe n’ubuzima.

Allely, umuyobozi ushinzwe Crystal Brook, yatewe icyuma ku kuguru kw’iburyo no ku kuboko.

Yajyanywe mu bitaro bya Port Pirie kugira ngo ajyanwe mu bitaro bya Royal Adelaide mu atameze neza cyane.

Abapolisi bari mu iperereza ahabereye icyaha

Komiseri Stevens yavuze ko aba bapolisi bari bari gukurikirana ibijyanye n’imvururu zabereye mu igurire ku munsi wari wabanje yaho , nubwo atasovanuye byimazeyo impamvu bari bakiri muri ako gace.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles