Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Abarenga 600 muri New South Wales bamaze gutabwa muri yombi

Spread the love

Abantu babarirwa mu magana bo muri New South Wales bakoze ihohoterwa rikorerwa mu ngo batawe muri yombi, ibi byabaye mu gikorwa cyiswe “Amarok 2” cyo guhashya iri hohoterwa.

 Ni igikorwa cyatangiye ku wa Gatatu ushize gisozwa kuwa Gatandatu mu gihugu cyose muri iki gikorwa ababarirwa muri 644 batawe muri yombi , muri abo 644 abasaga 164 bagaragazwa na polisi nkabakora ibikorwa by’urugomo aba bakaba barenga cyimwe cya kabiri cyabagera kuri 314 bafite impapuro za “DW” bafite ibyangobwa byinshi.

Minisiteri ishinzwe kurwanya itera bwoba muri guverinoma ya New South Wales itangaza ko izakomeza gushyigikira ibikorwa byo kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse ikanavuga ko urikoze wese agomba kwitega ko Polisi izamukurikirana.

Yasmin Catley uyihagarariye yagize ati” Guverinoma ya New South Wales izakomeza gushyigikira ingamba nini zo gukemura ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo kugira ngo umuntu wese ukora ibyo byaha ajye aba yiteze ko abapolisi baza gukomanga iwe.”

Akomeza avuga ko kandi Guverinoma ya New South Wales izakomeza gushyigikira Polisi mu gukumira ibi byaha bayifasha mu kubona amakuru ndetse no kwigisha abaturage mu gutanga amakuru ngo kugeza kubikora nka Marok byibasira abakoze ibyaha bikomeye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles