Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Abarimo Papa,Bill Gates, Cristiano Ronaldo n’abandi bambuwe ubudahangarwa kuri Twitter

Spread the love

Urubuga rwa Twitter rwatangiye gahunda yo kwambura akarango k’ubururu [Blue tick] umuntu wese udashaka kwishyura ibihumbi 8frw buri kwezi. 

Mu cyumweru cyashize nibwo Elon Musk, waguze urubuga nkoranyambaga rwa Twitter yatangaje ko bitarenze ku itariki 20 Mata, azatangira gukuraho akamenyetso ku bururu ku bantu bose batishyuye amafaranga angana $8. Icyo gihe Musk yavuze ko ushaka akamenyetso ku bururu ( Blue tick) azajya yishyura angana na $84 ku mwaka.

Papa Francis yambuwe ubudahangarwa kuri Twitter

Kuri ubu Musk yabikoze maze ku ikubitiro ibyamamare bitandukanye ku Isi muri politike , imyidagaduro n’abandi bambuwe ako karango.

Bamwe mu bambuwe ako karango harimo : Kim Kardashian, Beyonce, Bill Gates, Papa Francis, Donald Trump wayoboye Amerika Jack Dorsey washinze Twitter,rutahizamu Cristiano Ronaldo, na Nicki Minaj, Abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Davido na Wizkid n’abandi benshi utarondora.

Cristiano Ronaldo nawe ntiyasigaye 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles