Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Abaturage ba Queensland barasabwa kwitwararika nyuma y’umuriro wibasiye ububiko bwa ‘Batterie’ za Tesla

Spread the love

Ubuyobozi bwa Leta ya Queensland muri Australia burasaba abaturage kwitwararika nyuma y’uko ububiko bwa Batiri [Batteries] z’uruganda rwa Tesla rumenyerewe mu bikorwa by’ikoranabuhanga bufashwe n’inkongi y’umuriro.

Mu ijoro ryakeye tariki 26 Nzeri ahagana Saa Moya na mirongo ine n’itanu z’umugoroba, nibwo inzego z’ubutabazi zahamagawe mu gace ka Bouldercombe, ngo zize zifashe mu kuzimya umuriro wari wibasiye ububiko bunini bwa bateri z’amashanyarazi z’uruganda rwa Tesla.

Guturikwa k’ubwo bubiko bunini byatumye habamo kwikanga kw’abaturage ko hagira ingaruka mbi umwotsi uvamo watera abaturage.

Minisitiri Ushinzwe Ingufu n’ikirere, Chris Bowen, yasabye abaturage batuye muri Queensland kwitwararika bakirinda gusohoko, bakaba banafunga inzugi n’amadirishya.

Ubwo bubiko bunini bwa Tesla bwubatse butwaye amafaranga agera kuri Miliyoni 60 z’Amadorali, bukaba buha amashanyarazi Ingo zigera 4,000.

Imodoka zari hafi y’ubwo bubiko zahiye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles