Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Afurika y’Epfo: Abantu 63 bapfiriye mu nkongi y’umuriro

Spread the love

Abantu 63 bamaze kubarurwa ko aribo bamaze kugwa mu nkongi y’umuriro yibasiye umuturirwa uherereye mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuva mu rukerere rwo kuri uyu wa Kane.

Kuva ku isaha ya Saa Saba z’urukerere kuri uyu wa Kane, mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, inkongi y’umuriro yibasiye inyubako yari isanzwe ituwemo n’abantu ndetse ikonakorarerwamo.

Ikinyamakuru BBC dukesha inkuru cyatangaje ko umuvugizi w’Urwego Rushinzwe Kurwanya Ibiza muri Afurika y’Epfo, Robert Mulaudzi, yatangaje ko iyi mpanuka yatangiye kuva mu rukerere ariko ko inzego zishinzwe kuzimya umuriro zikomeje gukomeza kuzimya iyo nyubako.

Robert Mulaudzi aganira na Radiyo y’Igihugu yavuze ko hamaze kubarurwa abantu 63 bamaze kwitaba Imana mu gihe abandi 43 bakomeretse bikomeye. Uyu muyobozi yavuze ko hakomeje iperereza rigamije kumenya impamvu nyamukuru yatewe inkongi y’umuriro.

Inkogi y’umuriro yibasiye umuturirwa muri Afurika y’Epfo.

Inzego zishinzwe kuzimya umuriro zikomeje kuzimya inyubako.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles