Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Aka ni akumiro! Umukobwa yisanze mu rukundo na musaza we

Spread the love

Nubwo bidasanzwe ko abantu bavukana bagirirana amarangamutima aho umwe yakwifuza mugenzi we, uyu mukobwa yisanze mu rukundo na musaza we.

Mu butumwa bwavugishije benshi uyu mukobwa w’imyaka 23 yanditse asaba abantu ko bamugira inama, yatangaje ko yihebeye musaza we, w’imyaka 20.

Uyu mukobwa utashatse gutangaza uwo ariwe, yakomeje avuga ko abona musaza we yujuje indangagaciro zose z’abagabo yifuza, ari nabyo biba intandaro y’urukundo rukomeye amukunda.

Ndetse ngo iyo abonye musaza we arikumwe n’abandi bakobwa ngo yumva agize ishyari.

Muri ubwo butumwa yagize ati“ Umugoroba mwiza, mfite imyaka 23, mfite musaza wanjye muto ufite imyaka 20. Aritonda, yitakubintu kandi nimwiza. Yujuje byose nifuza ku bagabo. Ngira ishyari iyo mubonanye n’abandi bakobwa. Nta mukunzi ngira. Mumbabarire kuvuga ibi, nukuri ndamukunda cyane. Mungire inama nkore iki?”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles