Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu Amavubi bakoze imyitozo ya mbere yo kwitegura umukino wo kwishyura uzabahuza na Mozambique (Os Mambas) mu guhatanira kuzajya mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nibwo abakinnyi batandukanye bahamgawe mu ikipe y’Igihugu batangiye kugera mu mwihererero.
Mu masaha y’igicamunsi nibwo abakinnyi bakoze imyitozo ya mbere yabereye kuri Kigali Pelé Stadium. Amafoto yashyizwe hanze na FERWAFA agaragaza ko mu myitozo ya mbere yitabiriwe n’abakinnyi benshi bakina imbere mu gihugu mu gihe abakinnyi bakina hanze y’igihugu bataratangira kuhagera.
Ikipe y’Igihugu Amavubi azacakirana na Mozambique mu mukino w’umunsi wa 5 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika 2024, ku itariki 18 Kamena kuri sitade Mpuzamahanga ya Huye.
Rwatubyaye Abdul usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports
Ntwari Fiacre usigaye ufatwa nk’umuzamu wa mbere w’ikipe y’Igihugu
Umutoza w’ikipe y’Igihugu Carlos Allos