Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

APR FC na Kiyovu Sports zatsikiriye rimwe, Rayon Sports ibona ko byose bishoboka

Spread the love

Kuri uyu wa Gatandatu, ku bibuga bitandukanye hakinwaga imikino y’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda maze APR FC na Kiyovu Sports zari imbere birangira nta n’imwe ibonye amanota atatu.

Kuri uyu munsi APR FC yari yakiriye AS Kigali kuri Stade y’Akarere ka Bugesera maze umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino watangiye i Saa Cyenda zuzuye.

Muri uyu mukino APR yagerageje gusatira ariko AS Kigali itajya iyorohera na rimwe, iyibera ibamba. Byaje kuba bibi ku ruhande rw’ikipe y’ingabo z’igihugu ubwo Shaban Hussein Tchabalala yinjizaga neza penaliti ya AS Kigali n’ubwo nta gihe cyashize Ombolenga Fitina na we akishyura kuri penaliti.

Mu gice cya Kabiri APR yabuze igitego burundu, aho ba rutahizamu barimo Kwitonda Alain Bacca na Yannick Bizimana bageragezaga ariko umuzamu Ntwari Fiacre na Niyonzima Olivier Seif bakayizibira.

Uyu ubaye umukino wa gatatu wikurikiranya APR itabona amanota atatu nyuma ya Gasogi United na Police FC, umusaruro ubabaza cyane ubuyobozi bw’iyi kipe buyobowe na Afande Mubarak Muganga ushobora no guhagarika izi nshingano kubera izindi na zo zitoroshye nyuma y’imyaka ibiri ayobora APR nk’uko yabyitangarije ubwe. 

Ku rundi ruhande Kiyovu Sports yari yakiriye Mukura Victory Sports kuri Stade Régional y’i Muhanga maze bikarangira nta kipe n’imwe irebye mu izamu ry’ikindi.

Uyu mukino wagombaga kongerera Kiyovu Sports amahirwe mu gihe yari kuwutsinda kuko yari kuba irushije APR iyikurikiye amanota 5 yose ikaba inarushije Rayon Sports ya gatatu by’agateganyo amanota 6, mu gihe hasigaye imikino 3 gusa ngo Shampiyona irangire, igikombe kibone nyiracyo.

Rayon Sports kuri ubu iri kubarizwa mu Karere ka Rusizi aho igiye izakina na Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 27, igombe kuba yamenye amakuru ko yasigara irushwa na Kiyovu ya mbere amanota 2 gusa mu gihe yaba itsinze Espoir FC bisa n’aho yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Mu gihe habura imikino 3 haracyari amahirwe ko ikipe imwe muri Kiyovu Sports, APR FC na Rayon Sports yatwara igikombe cya Shampiyona, kuko Kiyovu Sports ni yo iyoboye izindi n’amanota 57, APR FC na 54, Rayon Sports [ifite ikirarane] na 52.

Ombolenga Fitina ni we watsinze igitego rukumbi kitahesheje APR amanota atatu 

Serumogo Ally, yitwaye neza ariko Kiyovu ibura igitego burundu 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles