Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Paris Saint Germain yahagaritse Lionel Messi ibyumweru 2 nyuma yo kujya muri Arabie Soudite nta ruhushya

Spread the love

Ikipe ikomeye yo mu Bufaransa, Paris Saint Germain yamaze guhagarika rutahizamu w’Umunya-Argentina kubera kujya muri Arabie Soudite iriya kipe itamuhaye uruhushya.

Lionel Messi w’imyaka 35 yafashe urugendo ruva i Paris nyuma y’umukino iriya kipe yari yasuyemo Lorient maze ihatsindirwa ibitego 3-1, mu mukino Lionel Messi yakinnyemo iminota 90 yose y’umukino.

Hamenyekanye ko uriya mukinnyi wegukanye Ballon d’Or 7 yari yagiye muri gahunda ze bwite z’ubucuruzi dore ko uyu Munya-Argentina anafite amasezerano yo kwamamariza kiriya gihugu.

Kubera iyo mpamvu, Lionel Messi ntabwo azakora imyitozo na bagenzi be cyangwa ngo agire umukino akine mu gihe cy’ibtumweru 2. 

Ibi bibaye mu gihe Lionel Messi agifitiye Paris Saint Germain amasezerano y’imyaka ibiri agomba kurangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Messi uvugwaho gusubira muri Barcelona, yatsinze ibitego 31 anatanga imipira 34 yavuyemo ibitego mu mikino 71 mu marushanwa yose yakiniye Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Lionel Messi wamaze guhagarikwa n’ikipe ye ya Paris Saint Germain 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles