Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

BAL 2023_Rwanda: Imbere ya Perezida Kagame, Al Ahly BBC yegukanye igikombe

Spread the love

Al Ahly yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda AS Douanes amanota 85-60 mu mikino ya BAL 2023 yaberaga mu Rwanda muri BK Arena, mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Amadou Gallo Fall uyobora Basketball Africa League ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Agace ka mbere katangiye Al Ahly ibona amanota menshi binyuze muri Anuanwi Omot. Marcus Chris Crawford ikipe ya Stade Malien yari isanzwe igenderaho ntabwo yitwaye neza nk’ibisanzwe ibyanatumye aka gace karangira Al Ahly iri imbere n’amanota17-10.

Al Ahly yagarutse mu gace ka kabiri nk’uko yatangiye akambere. Yatsinze amanota menshi kugeza ku kinyuranyo cy’amanota 10 n’ubwo abasore b’umutoza Mamadou bagerageje kugabanya ikinyuranyo kugeza aho banganya amanota 33-33, n’ubwo aka gace Al Ahly yagasoje ifite amanota 38-33.

Agace ka gatatu kabaye agace k’ingenzi cyane kuri Al Ahly kuko abasore barimo Anuanwi Omot Michael na Thomson batainze amanota menshi maze basoza aka gace bayoboye n’amanota 63-46.

Agace ka kane kakinwe ikipe ya AS Douanes yacitse intege, abenshi mu bakinnyi bayo bakomeye nka Marcus Crawford bitwararika bijyanye n’uko bari bakoze amakosa ane, bituma badasatira cyane.

Muri aka gace Corey Webster n’Umunya-Sudani y’Epfo, Anuanwi Omot wujuje amanota 22 muri uyu mukino bakomeje kuzonga cyane AS Douanes maze umukino urangira Al Ahly ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota 15 nyuma yo kuyitsinda amanota 80-65.

Al Ahly ibaye indi kipe yo mu Barabu itwaye igikombe cya BAL mu myaka 3 yabereye mu Rwanda nyuma ya Zamarek BBC muri 2021, na US Monastir muri 2022.

Nuni Omot, ni we wabaye Umukinnyi wahize abandi [MVP]

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles