Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Amerika: Umugore yatawe muri yombi ashinjwa kuroga umugabo we

Spread the love

Umugore wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika wagerageje guha umugabo we uburozi mu cyayi yatawe muri yombi akurikiranweho iki cyaha.

Melody Johnson ubarizwa muri Leta ya Arizona ho muri Amerika, yafunzwe ashinjwa kugerageza guha uburozi mu cyayi umugabo we, mu gihe kigera ku kwezi kwose.

Inyandiko z’urukiko zivuga ko umugabo w’uyu mugore Roby Johnson yatangiye kujya yumva icyayi asigaye ahabwa n’umugore we, kimeze ukuntu, mu kwezi kwa gatatu ubwo uyu mugabo hamwe n’umugore we babaga mu gihugu cy’ubudage aho uyu mugabo yari yarajyanywe gukorera akazi .

Roby usanzwe abarizwa mu gisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere, yavumbuye ko umugore we amushirira uburozi mu cyayi cye, yifashishije za Camera yari yarashize munzu.

Inyandiko z’urukiko zikomeza zivuga ko Melody na Roby babanaga n’abana babo nubwo aba bombi bari baratangiye inzira zaka gatanya.

Abashinzwe iperereza bavuga ko uyu mugore yashakaga kwica umugabo we, kugira ngo azasigarane imitungo yose wenyine.

Melody afungiye muri gereza ya Pima county aho ategereje ko tariki 06 Nzeri igera, akajyanwa imbere y’inzego z’ubutabera.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles