Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Amerika yabonye ibice by’indege yabo y’Intambara ya F-35 yari yarabuze

Spread the love

Igisirakare cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika kirwanira mu kirere cyavuze ko cyatangiye kubona ibice by’indege yabo y’Intambara ya F-35 yari yarabuze.

Ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 nibwo igisirakare cya Amerika cyatangaje ko cyabuze indege yabo y’Intambara ya F-35 Fighter Jet ifatwa nk’imwe mu ndege ihenze kuko ibarirwa agaciro ka Miliyoni 100 z’Amadorali ya Amerika.

Igisirakare cya Amerika cyavugaga ko iyo ndege yahagurutse ku Cyumweru ku kibuga cy’indege cya Charleston iri mu myitizo usanzwe ariko nyuma igira impanuka itunguranye.

Ikigo cya Gisirikare cya Charleston cyari cyatangaje ko iyo ndege Yakoze impanuka ariko uwari uyitwaye ye agasimbuka akoresheje umutaka, ndetse ko nta n’ikibazo cy’ubuzima yagize kuko ku wa Mbere yavuye mu bitaro.

Muri iryo tangazo kandi igisirakare cyari cyasabye abantu kugifasha gushakisha iyo ndege kuko bari bayibuze haba ku butaka no mu mazi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri, Ikigo cya Gisirikare cya Charleston kinyuze kuri X yahoze yitwa Twitter cyatangaje ko kuri ubu babonye ibice bimwe by’indege ya F-35 Fighter Jet bikaba byabonetse mu gace ka Williamsburg County.

Ibice bimwe na bimwe by’indege ya F-35 byabonetse mu ishyamba.Inzego zitandukanye mu Gisirikare cya Amerika zishakisha indege.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles