Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Antoine Cardinal Kambanda yahaye impano Perezida wa Hongiriya umaze iminsi mu Rwanda

Spread the love

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yageneye impano ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo Perezida w’igihugu cya Hongiriya Katalin Novák wari wamusuye.

Katalin Novák uyobora Hongrie, umaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rwatangiye tariki 14 Nyakanga, aho yageze mu duce dutandukanye tw’u Rwanda nk’i Nyanza ku ishuri rikuru rya Nyanza riterwa inkunga na Hongrie, Pariki y’Akagera no mu karere ka Rwamagana.

Ku munsi wejo hashize, 16 Nyakanga 2023, Perezida wa Hongiriya yasuye Antoine Cardinal Kambanda usanzwe ari Arkiyepiskopi wa Kigali. Kuri Twitter ya Arikidiyoseze ya Kigali batangaza ko ibiganiro by’aba bombi byagarutse ku bufatanye mu guteza imbere indangagaciro z’umuryango.

Twitter ya Arikidiyoseze ya Kigali Kandi Itangaza ko Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali yahaye impano ya ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo perezida w’iguhugu cya Hongiriya Katalin Novák.

Antoine Cardinal Kambanda ari kumwe na Perezida wa Hongiriya.

Perezida Paul Kagame yakiriye Katalin Novák muri Village Urugwiro.

Perezida Katalin Novák aramutsa bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles