Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya 4 yikurikiranya

Spread the love

APR FC yegukanye igikombe kane kikurikiranya kikaba n’icya 21 muri rusange, nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, kuri iki Cyumweru.

Nyamukandagira mu kibuga kikasa imitutu, nk’uko abakunzi bayo bayita, yari yasuye Gorilla kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa 30 wa shampiyona.

Ni umukino yasabwaga gutsinda ikegukana igikombe cy’umwaka w’imikino wa 2022/23, nyuma y’uko Kiyovu Sports bari bahanganye yaherukaga gutsikira i Nyagatare ihatsindirwa na Sunrise FC igitego 1-0.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 34 w’umukino ibifashijwemo na rutahizamu Nshuti Innocent, ku mupira umwe muri ba myugariro ba Gorilla FC yari ateye nabi mbere yo kugera kuri Nshuti wahise awushyira mu nnshundura, igice cya mbere kirangira gityo.

APR FC yashimangiye igikombe ku munota wa 87 w’umukino ibifashijwemo na Ruboneka Jean Bosco wayitsindiye igitego cya kabiri, ku mupira yari ahawe na Kwitonda Alain ‘Bacca’.

Byari mbere y’umunota umwe ngo Victor Murdah atsindire Gorilla FC impozamarira, ku ishoti riremereye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina mbere y’uko umupira uruhukira mu nshundura.

APR FC yasoje shampiyona ifite amanota 63 inganya na Kiyovu Sports ya kabiri yamanuye mu cyiciro cya kabiri Rutsiro FC, nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-1. Ni Rutsiro yamanutse yiyongera kuri Espoir FC yari imaze igihe yaramenye ko mu mwaka utaha w’imikino mu cyiciro cya kabiri.

Rayon Sports yatsinze Sunrise FC igitego 1-0 yasoje shampiyona ku mwanya wa gatatu, irushwa n’amakipe ayiri imbere amanota abiri.

Kwegukana igikombe cya shampiyona bisobanuye ko APR FC igomba guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions league, mu gihe Rayon Sports bazahurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amaahoro izaruhagarira muri CAF Confederation Cup. 

Byari ibyishimo kuri APR FC 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles