Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Atique Ahmed wabaye mu Nteko Ishinga amategeko y’u Buhinde we n’umuvandimwe we barasiwe kuri televiziyo imbonankubone

Spread the love

Atique Ahmed wabaye umwe mu bagize inteko Ishinga amatego y’u Buhinde , ari kumwe n’umuvandimwe we Ashraf Ahmed baraye barashwe ubwo bari mu kiganiro kuri guca kuri Televiziyo imbonankubone.

Ahmed wabaye mu nteko ishinga amategeko y’u Buhinde kuva muri 2004 kugeza muri 2009, ariko nyuma agafungwa muri 2019 ashinjwa ibyaha 100 birimo gufata kungufu, kwica no gushimuta.

Mu ijoro rya keye, ku itariki 15 Mata 2023 ubwo yari aherekejwe n’inzego zishinzwe umutekano ajyanwe kwa muganga mu gace kitwa Prayagraj. Ahmed yabanje kuganira b’itangazamakuru bamubaza ibijyanye no kuba ataragiye ku kiriyo cy’umuhungu we.

Ubwo yarimo arabazwa n’abanyamakuru , nibwo umuntu wari wigize umunyamakuru yakuyemo imbunda arasa Ahmed mu mutwe ndetse na murumuna we Ashraf biri guca kuri Televiziyo imbonankubone ( Live), bose bahita bitaba Imana.

Muri uko kurasana kwakomerekeyemo abandi bantu 2 barimo umupolisi n’umunyamakuru.Inzego z”umutekano zahise zita muri yombi abantu batatu nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles