Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Australia: Abana bato bahemukiye abacungagereza 6 ku buryo bukomeye

Spread the love

Abana bato mu gihugu cya Australia bari muri gereza barashinjwa kugira uruhare mu gukomeretsa abacungagereza bagera kuri batandatu mu ijoro rimwe.

Ibi byabereye muri Gereza yitwa Casuarina ihereye mu Burengerazuba bwa Australia mu gace kitwa Perth. Aka kaduruvayo katangiye ubwo abari bafungiye muri iyo gereza batezaga akavuyo bagakubita umucunga gereza ikintu mu mutwe ubundi bakamwambura imfunguzo , ubundi bagafungurira izindi mfungwa.

Inzego z’umutekano zihangana n’ababa bari bateje akavuyo

Inzego za Leta zavuze ko mu bana bari bafungiye aho, 13, batutse abacungagereza, bakurira inzu bakanazangiza ku gisenge ubwo bateraga bya kizimyamwoto , bikarangira bakomerekesheje umusaza w’imyaka 50 ku buryo yajyanywe kwa muganga.

Ikinyamakuru 9news dukesha iyi nkuru cyatangaje  ko kavuyo kamaze hafi amasaha icumi kuko kahagaze ahagana saa Munani za mu gitondo ubwo umutwe udasanzwe witabazwaga ukaza guhangana n’izo mfungwa.

Abana bari bigize intakoreka

Ikinyamakuru 9news gikomeza gitangaza ko nyuma y’iyo midugararo , inzego zishinzwe abagororwa zatanze ikifuzo ko niba umuntu ari umwana ariko akaba agaragaza imyitwarire mibi akwiriye kujya gufungirwa muri gereza z’abakuru , agakurwa mu bana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles