Abana bato mu gihugu cya Australia bari muri gereza barashinjwa kugira uruhare mu gukomeretsa abacungagereza bagera kuri batandatu mu ijoro rimwe.
Ibi byabereye muri Gereza yitwa Casuarina ihereye mu Burengerazuba bwa Australia mu gace kitwa Perth. Aka kaduruvayo katangiye ubwo abari bafungiye muri iyo gereza batezaga akavuyo bagakubita umucunga gereza ikintu mu mutwe ubundi bakamwambura imfunguzo , ubundi bagafungurira izindi mfungwa.
Inzego z’umutekano zihangana n’ababa bari bateje akavuyo
Inzego za Leta zavuze ko mu bana bari bafungiye aho, 13, batutse abacungagereza, bakurira inzu bakanazangiza ku gisenge ubwo bateraga bya kizimyamwoto , bikarangira bakomerekesheje umusaza w’imyaka 50 ku buryo yajyanywe kwa muganga.
Ikinyamakuru 9news dukesha iyi nkuru cyatangaje ko kavuyo kamaze hafi amasaha icumi kuko kahagaze ahagana saa Munani za mu gitondo ubwo umutwe udasanzwe witabazwaga ukaza guhangana n’izo mfungwa.
Abana bari bigize intakoreka
Ikinyamakuru 9news gikomeza gitangaza ko nyuma y’iyo midugararo , inzego zishinzwe abagororwa zatanze ikifuzo ko niba umuntu ari umwana ariko akaba agaragaza imyitwarire mibi akwiriye kujya gufungirwa muri gereza z’abakuru , agakurwa mu bana.