Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Australia: Abaturage 40,000 bagiye guhabwa aho kuba

Spread the love

Ibihumbi by’abaturage badafite aho kuba muri Australia bagiye guhabwa aho kuba nk’uko byemejwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe wa Australia ,Anthony Albanese, ubwo yari mu nama nkuru y’abakozi izwi nka ‘Labor’s National Conference’.

Kuri uyu wa Kane muri Leta za Brisbane habeye Inama ifatwa nk’inkuru ihuza sendeka z’abakozi muri Australia, ni inama yarimo Minisitiri w’Intebe wa Australia Anthony Albanese.

Muri iyo nama niho hatangarijwe ko gahunda yari yarahizwe mu matora ko Leta igomba gushakira amacumbi abatagira aho, baba yemejwe.

Muri iyi gahunda,Leta ya Australia irateganya gufasha abaturage b’amikoro make bakaba bahabwa inkunga iri hagati ya 30 na 40 ku ijana ku giciro inzu yagura.

Mu bizagenderwaho abantu bahabwa inkunga yo kugura inzu ni ukuba umuntu umwe atinziza arenga $90,000, naho abantu babiri bakaba binziza atarenga $120,000.

Mu igena migambi ry’imyaka ine haratenganwa kuzatuza abantu 10,000 mu mwaka umwe mu gihe hazakenerwa miliyoni $ 329.

Minisitiri w’Intebe wa Australia Anthony Albanese yatangaje ko Leta ishaka kuzatuza abantu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles