Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Australia: Icyanya cy’Ubukerarugendo cyo muri Pariki ya Litchfield cyafunzwe kubera ingona

Spread the love

Ubuyobozi buyobora Amajyaruguru ya Australia bwatangaje ko bwavuze isumo ry’amazi rya Wangi (Wangi Falls) riboneka muri Pariki y’igihugu ya Litchfield (National Park) kubera ingona zashatse kurya bamukerarugendo.

Kuwa Mbere tariki 10 Nyakanga nibwo bamukerarugendo ubwo bari mu mazi ya Wangi Waterfalls muri metero 2.4 batewe n’ingona iba mu mazi y’umunyu.

Mukerarugendo Meghan Bennett yambwiye 9news dukesha inkuru ko ubwo yari mu mazi yumvishe abantu basakuza ngo ingona hafi yawe maze akagira ubwoba bwinshi ariko akabasha kuvamo.

Ati” Nabonaga umutwe wayo gusa, yari muri Metero 15 imbere yange”.

Iyo ngona nta muntu yishe gusa Mukerarugendo w’imyaka 67 yakomeretse ku kuboko gusa yihutanwa ku bitaro bya Royal Darwin Hospital, ubu akaba ameze neza.

Dean McAdam, uyobora Urwego rushinzwe kurinda ibidukijje, Pariki n’amazi yavuze ko bahisemo gufunga aho hantu kugira ngo babanze bamenye ko niba nta muntu kibi ingona zateza kuko ako kagace kabarirwa ingona 100,000 zivuye ku ngona 3000 zari zihari mu 1970.

Ba Mukerarugendo babangamiwe n’ingona.

Inzego z’umutekano zamaze kugera muri Pariki ya Litchfield.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles