Wednesday, December 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Australia: Imishahara y’abimukira yazamuwe ku rwego ruhanitse

Spread the love

Leta ya Australia binyuze muri Minisitiri ushinzwe imibereho y’imbere mu gihugu , yatangaje ko Imishahara y’abimukira bafite ubumenyi ( Skilled Migrants) yazamuwe ikagezwa ku bihumbi 70, 000 by’amadorali y’Australia ( AU$70,000).

Ibinyamakuru bitandukanye muri Australia birimo 9news , AP News na Sydney Morning Herald byanditse ko kuva ku itariki ya 1 ukwezi kwa Karindwi, imishahara y’abimukira bakora nka nyakabyizi izazamurwa igashyirwa ku AU$70,000 ivuye ku AU$53, 900. Impinduka zifatwa nk’izambere zibayeho mu binyacumi bitambutse.

Minisitiri Ushinzwe imibereho y’imbere mu gihugu, Clare O’Neil , yavuze ko izi mpinduka bazikoze kubera abimukira baza muri Australia bakora imirimo ibyarira inyungu abanya-Australia kandi bo batabyikorera.

Minisitiri Clare ushinzwe imibereho y’imbere mu gihugu

Minisitiri Clare yagize ati” Igitekerezo gihari n’uko abimukira bafite ubumenyi bari hano kuko bakora ibyo abanya-Australia batakora’.

Minisitiri 0’Neil yavuze ko kuzamura imishahara y’abimukira bigamije kureshya abantu bafite ubumenyi baturuka hanze ya Australia ngo bazaze bakorere igihugu kandi ubumenyi bukomeze bwiyongera. Kandi avuga ko bitagamije kuzana abimukira cyane ahubwo bigamije gukurura abafite ubumenyi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles