Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Australia na Philippines basinyanye amasezerano yorohereza ba mukerarugendo n’urubyiruko kubona akazi

Spread the love

Ibuhugu bya Australia na Philippines basinyanye amasezerano azorohereza ba mukerarugendo ku mpande zombi kubona akazi bitabagoye mu gihugu bagiyemo.

Kuwa Gatanu tariki 8 Nzeri nibwo Perezida wa Philippines Nyakubahwa Ferdinand Marcos yahirag na Minisitiri w’Intebe wa Australia Anthony Albanese i Manila mu nama yahuzaga abategetsi bo muri Aziya.

Muri iyi nama nibwo aba bamyacyubairo ku ruhande rwa Australia na Philippines basinyaga amasezerano avuga ko mu gihe hari umuturage wagendereye kimwe muri ibyo bihugu aturutse mu kindi, ni ukuvuga umuturage wa Australia agasura Philippines cyangwa umuturage wa Philippines agasura Australia, mu gihe afite VISA y’ubukerarugendo azaba afite n’uburenganzira bwo gukora akazi mu gihugu yasuye.

Kimwe mu bikubiye muri aya masezerano n’uko iyo VISA itagomba kurenza umwaka umwe ndetse n’uyemerewe akaba ari hagati y’imyaka 18 na 31, yarize amashuri byibuze imyaka ibiri ya Kaminuza cyangwa yararangije ayisumbuye.

Ikindi kizagenderwaho umuntu yemererwa n’uko azaba afite ubuzima bujyanye n’umuco w’igihugu, agendera ku mahame y’Igihugu ndetse anemera kuzishyura ubwishingizi bwo kwivuza mu gihe azaba ari muri kimwe muri ibyo bihugu.

Aya masezerano ibihugu byombi byasinyanye avuga ko mu gihe y’amezi 12 ashize umuturage azamburwa VISA agakoresha iyo yari asanganwe.

Minisitiri w’Intebe wa Australia Anthony Albanese arikumwe na Perezida wa Philippines Ferdinand Marcos bamaze gusinya amasezerano.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles