Monday, May 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Australia: Ubwato bwari buhagaze amamiliyoni bwafashwe n’inkongi

Spread the love

Mu gihugu cya Australia ubwato butatu buhagaze akayabo k’amamiliyoni y’amadorali bwahiye burakongoka nyuma yo kwatakwa n’inkongi y’umuriro.

Ubwato butatu, bwari buhagaze miliyoni hafi 2 z’amadorali, bwahiye burakongoka nyuma yo gufatwa n’inkongi y’umuriro, k’umucanga uherereye mu mujyi wa Sydney.

Amashusho yafashwe n’ikinyamakuru 9News, yerekanye umuriro ufata ubwato b’umwe maze ubwo bwato bukongeza ubundi bwari kumwe.

Ubu bwato butatu bwangijwe n’umuriro, b’umwe bwari buhagaze miliyoni 1 y’amadorali y’Amerika, mu gihe ubundi bwato 2, b’umwe bwaribuhagaze ibihumbi 300 by’amadorali.

Urwego rushinzwe kuzimya inkongi no gutabara( FRNSW)rwatangaje ko, ubu bwato bwose, bwari bwikoreye litiro zisaga 1000 za Lisansi.

FRNSW ikaba yakomeje ivuga ko, yahise yihutira gutabara, ikoresheje ibikoresho byayo, kugira ngo, inkongi idafata n’andi mato.

Ati” Imodoka zacu esheshatu, na kizimya moto, zahise zihagera, maze abakozi bacu bakora ibishoboka kugira ngo, inkongi idafata n’andi mato”.

Urwego rushinzwe kurengera ibidukikije, rukaba ruri kugerageza, ngo rurebe ko Lisansi n’andi mavuta yashotse ava mu bigunguru n’amatiyo yararimo, yafatwa akongera akabikwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles