Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Australia: Umugabo yakatiwe imyaka 2 azira koherereza umwanda wo mu bwiherero abarimo ibyamamare byo muri Amerika

Spread the love

Urukiko rwo mu Burengerazuba bwa Australia rwakatiye igifungo cy’imyaka 2 isubitse, umugabo witwa Veronica Gray azira koherereza umwanda wo mu bwiherero ( Amazirantoki n’inkari) ibyamamare bya Hollywood birimo Leonardo DiCaprio na Jared Leto.

Kuva mu Kwezi kwa Kabiri uyu mwaka nibwo Veronica Gray w’imyaka 49 y’amavuko yatangiye kujya yoherereza udupfunyika yifashishije ibiro by’iposita, amakuru ajya kumenyekana ko uyu mugabo ibyo yabaga yohereje byari umwanda wo mu Bwihererero, ni igihe byanenekaga kuri umwe mu bakozi b’Iposita.

Inkuru dukesha ibinyamakuru byo muri Australia birimo 9 news na ABC , n’uko icyo gihe Bwana Gray yahise atabwa muri yombi bagasanga yaramaze koherereza udupfunyika tugera kuri 23 turimo inkari. 

Mu bantu boherejewe izo nkari n’amazirantoki harimo ibyamamare bya Hollywood birimo Leonardo DiCaprio na Jared Leto basanzwe bakina amafirime.

Ku munsi wo kuwa Gatatu tariki 16 Kanama 2023, uyu mugabo yagejejwe imbere y’umucamanza maze amukatira igifungo cy’imyaka 2 isubitse aho yahamijwe icyaha cyo gusuzugura ibikorwa by’Iposita no kugira imico mibi.

Abunganira Veronica Gray bavuze ko uyu mugabo wavukiye muri Philippines, ibyo yakoze yabikoreshejwe n’ibibazo byo mu mutwe afite atabikoze agamije gusuzugura abantu barimo n’ibyo by’amamare bya Hollywood.

Icyamamare mu mafirime, Leonardo DiCaprio ni umwe mu bohererejwe inkari.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles