Friday, July 26, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Australia: Umugore bamusanze inzoka ya 8Cm mu bwonko

Spread the love

Umugore ufite imyaka 64 y’amavuko, abaganga bo muri Australia bamusanze inzoka mu bwonko ifite uburebure bwa Cantimetero 8, biba ubwa mbere bibaye mu mateka y’ubuvuzi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru BBC aravuga ko uyu mugore wagiye kwa muganga muri 2021 agaragaza ibimenyetso kuribwa umutwe, kuribwa mu nda, gukorora no kubira ibyuya mu ijoro. Icyo gihe abaganga banyujije mu cyuma gisizuma mu mubiri w’umuntu ( Scanner) basanga mu gice cy’iburyo imbere cy’ubwonko harimo inzoka zisanzwe zimenyereye mu nda ariko bwo yo yari mu bwonko.

Dr Hari Priya Bandi wayoboye igikorwa cyo kubaga uwo mugore bakuramo inzoka yatangaje ko yatunguwe no gusanga ari inzoka iri mu bwonko bw’uyu mugore.

Amakuru ahari ubu aravuga ko uyu mugore wo muri Leta ya New South Wales yatangiye koroherwa.

Inzoka ya Cantimetero 8 yasanzwe mu bwonko bw’umugore.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles