Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Australia: Umwana muto yafunzwe ashinjwa kugerageza kwica

Spread the love

Umwana muto w’umukobwa wo mu gihugu cya Australia, yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza kwica, Umugore wasanzwe mu muhanda yatewe ibyuma mu mugongo

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 44, yasanzwe arembye cyane ubwo inzego z’ubutabazi zazaga gutabara ku muhanda wa Marion muri Brooklyn ahagana isaha ya 08:30 pm umunsi washize.

Inzego z’ubutabazi zikaba zavuze ko, uyu mugore yahise ajyanwa vuba vuba ku bitaro bya Royal Adelaide.

Ubwo Polisi(police) yageragezaga gushakisha uwaba abyihishe inyuma, yafashe umukobwa w’imyaka 16 muri ako gace, ndetse ihita imufunga.

Polisi ikaba yatangaje ko uyu mukobwa ndetse n’uyumugore basanzwe baziranye.

Uyu mwana w’umukobwa akaba yafunzwe ashinjwa kugerageza kwica uyu mugore ndetse uyu munsi ku ya 17 akaba ashobora kuza kugaragara imbere y’ubutabera.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles