Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Australia: Urubuto rwa Watermelon ruragura arenga $36

Spread the love

Urubuto ruzwi ku izina rya ‘Watermelon’ muri Australia ruragura arenga amadorali ya Amerika 36 ni ukuvuga arenga ibihumbi mirongo itatu na birindwi mu mafaranga y’u Rwanda.

Muri ibi bihe ibiciro ku isoko bikomeje kwiyongera mu gihugu cya Australia byagera ku mbuto ho bikaba akarusho.

Muri ibi bihe urubuto rwa Watermelon rukunze kuribwa n’abantu mu gihe hashyushye kuko rukungahaye ku mazi, rwo rwarahenze kurushaho ku buryo mu igururo rigurisha ku giciro gito ikiro kiri kugura amadorali 4.50, ni ukuvuga ko watermelon ipima ibiro 8 igura amadorali 36.

Ikinyamakuru 9 news dukesha inkuru kiratangaza ko umuyobozi w’Urwego rushinzwe imbuto yatangaje ko impamvu y’ihenda ry’imbuto yatewe n’uko imbuto zabuze mu bazigurisha kubera umusaruro muke abahinzi bagize.

Johnathon Davey akomeza asaba abaguzi kwihangana kuko mu byumweru biri imbere ibiciro bizagabanuka kuko hari ikireze cy’uko umusaruro uzaboneka.

Ku isoko ry’imbuto si Watermelon zahenze gusa kuko ubu inkeri nazo zigira hagati ya $2-3.

Watermelon muri Australia iragura umugabo igasiba undi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles