Tuesday, October 22, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Australia yahagaritse gukoresha Kajugujugu z’intambara

Spread the love

Igihugu cya Australia binyuze muri Minisitiri w’Ingabo yatangaje ko bahagaritse gukoresha indege z’intambara zo mu bwoko bwa Kajugujugu za Taipan.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, Minisitiri w’Ingabo muri Australia Richard Marles yatangaje ko igisirakare ayoboye bafashe umwanzuro wo guhagarika ikoreshwa rya Kajugujugu z’intambara zo mu bwoko bwa Taipan nyuma y’uko mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, indege yakoze impanuka uhagitana abasirikare 4 ba Australia ubwo bari mu myitizo ihuriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri Richard Marles yavuze ko ariko ihagarikwa ry’izo ndege ntaho ruhuriye n’iyo mpanuka yabaye kuko ibyavuye mu iperereza bitarajya hanze.

Mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka igisirakare cya Australia cyatangaje ko cyaguze indege 40 za Kajugujugu zo mu bwoko bwa Black Hawk zakozwe n’uruganda rwa Lockheed Martin.

Izo Kajugujugu za Black Hawk zatwaye arenga miliyari 1 na miliyoni 80 za Amadorali ya Amerika zikaba zije gusimbura izo Kajugujugu za Taipan.

 

Kajugujugu yo mu bwoko bwa Taipan iherutsa gukora Impanuka ku nkombe za Queensland yica abasirikare 4 ba Australia.

Australia yahisemo kujya ikoresha Kajugujugu zo mu bwoko bwa Black Hawks zikorwa n’uruganda Lockheed Martin.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles