Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

BAL 2023 _Rwanda: Stade Malien de Bamako yegukanye umwanya wa 3 nyuma yo gutsinda Petro de Luanda

Spread the love

Stade Malien de Bamako yegukanye umwanya wa gatatu mu marushanwa ya BAL 2023 iri kubera muri Bank of Kigali Arena, nyuma yo gutsinda Petro Athletic de Luanda amanota 73-65.

Stade Malien yari yasezerewe na Al Ahly bigoranye, yinjiye mu gace ka mbere iboneza mu ngara neza binyuze muri Aliou Diarra wigaragaje cyane muri aya marushanwa n’ubwo Gerson Domingos wa Petro de Luanda na we yari ayoboye mu manota menshi. 

Agace ka mbere karangiye Stade Malien yatsinze Petro de Luanda 20-15. 

Mu gace ka kabiri, Stade Malien yakomeje kuzamura amanota kugera no ku cy’inguzanyo cy’amanota 10, ariko umutoza José Neto abasha kugabanya icyinyuranyo, aka gace karangira ari amanota 36 ya Stade Malien kuri 34 ya Petro de Luanda.

Agace ka gatatu kaje gatandukanye n’utwabanje, Petro de Luanda yagarukanye imbaraga ibifashijwemo na Carlos Morais wazamuye amanota ku giti cye akageza kuri 11, ndetse na Majok, Petro Athletic de Luanda yasoje aka gace itsinze amanota 54-50.

Mu gace ka nyuma, Stade Malien de Bamako yazanye ingufu nyinshi ndetse itsinda amanota 23-11 muri aka gace. Umusore witwa Aliou Diarra yagaragaje urwego rwo hejuru nyuma yo gutsinda amanota 25 ku giti cye. Aka gace karangiye Stade Malien de Bamako itsinze Petro Athletic de Luanda amanota 73-65, ihita inegukana umwanya wa gatatu.

Aliou Diarra yatsinze Cape Town Tigers amanota 18, Al Ahly 18, none atsinze Petro de Luanda amanota 25, ibituma ashobora kutorwa nk’uwahize abandi [MVP]

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles