Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

BAL 2023_Rwanda: Al Ahly BBC yasanze AS Douanes BBC ku mukino wa nyuma

Spread the love

Kuri uyu wa Gatatu Al Ahly yo mu Misiri yatsinze Stade Malien de Bamako yo muri Mali amanota 78-73 ihita inakatisha itike y’umukino wa nyuma mu mikino ya Basketball Africa League 2023 iri kubera mu Rwanda mu nzu y’imikino ya BK Arena. 

Ni umukino waje ukurikira uwo AS Douanes yo muri Sénégal yari imaze gusezereramo Petro Atletico de Luanda ku manota 92-86, bitima inaba ikipe ya mbere ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma muri BAL 2023.

Umukino watangiye AL Ahly iyoboye umukino, ariko Abanya-Mali bafashijwe na Aliou Diarra wabatsindiye amanota 8, basoje agace ka mbere amakipe yombi anganya amanota 17-17.

Mu gace ka kabiri Stade Malien yaje ibonana neza binyuze muri Kelvin Amayo wakomezaga kugora abakinnyi ba Al Ahly atsinda amanota ndetse anatanga imipira ivamo amanota. Ibi byatumye agace ka kabiri karangira Stade Malien itsinze Abanya-Misiri amanota 38-33.

Agace ka gatatu kaje gatandukanye n’utwabanje nyuma y’uko Al Ahly ikuyemo amanota amanota yarushwaga ibifashijwemo na Ehab Amin ndetse na Webster, maze bakarangiza agace ka gatatu Al Ahly iyoboye n’amanota 58-53.

Mu gace ka nyuma, Al Ahly yagakinanye imibare myinshi ndetse ifashwa n’uko Aliou Diarra wari wabazonye atagakinnye cyane nyuma yo kuzuza amakosa ane. Byatumye Stade Malien itangira guhusha inkangara nyinshi, n’ubwo Souleymane Berthe yagerageje gutsinda amanota menshi muri aka gace.

Ku rundi ruhande abakinnyi ba Al Ahly nka Anunwa Omot, Michael Thomson, Omar Oraby na Corey Webster babonezaga mu nkangara neza. 

Mu munota wa nyuma, Michael Thomson wafashije Al Ahly bikomeye yaje gukora ikosa rya gatanu, asohorwa mu kibuga. Ehab Amin aje gutsinda amanota 2 ashimangira intsinzi anuzuza amanota 21 ku giti cye, bityo basoza umukino bayoboye n’amanota 78-73.

Iyi kipe yo mu Misiri izacakirana ku mukino wa nyuma na AS Douanes yo muri Sénégal tariki ya 27 Gicurasi 2023 saa kumi n’ebyiri zuzuye muri Bank of Kigali Arena.

Ehab Amin yatsinze amanota 21 muri uyu mukino 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles