Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Bayern Munich na Manchester United mu itsinda rimwe! Tombora yose ya UEFA Champions League n’igihe imikino izabera kugeza ku mukino wa nyuma

Spread the love

Manchester United yisanze mu itsinda rimwe na Bayern Munich yo mu Budage, mu gihe itsinda ryiswe iry’urupfu ryabaye itsinda F ririmo amakipe arimo Paris Saint-Germain, Borussia Dortmund, AC Milan na Newcastle United.

Ibi ni ibyavuye muri tombora ya UEFA Champions League umwaka w’imikino wa 2023-2024 yabereye mu mujyi wa Monaco mu gihugu cy’U Bufaransa mu mujyi wa Monaco kuri uyu wa Kane taliki ya 31 Kamena 2023.

Ni tombora yabaye mbere yo gutangira umwaka w’imikino wa Champions League y’i Burayi itagira Cristiano Ronaldo na Lionel Messi mu myaka cumi n’itanu ishize.

Ni Champions League kandi hari hitezwe kureba itsinda Arsenal iza kuba irimo nyuma y’imyaka 6 idakina iryo rushanwa , ikipe ya Newcastle United bayo yari yagarutse mu matsinda ya Champions League nyuma y’imyaka 21 kuko yayaherukagamo mu mwaka w’imikino wa 2002-2003.

Amatsinda ya Champions League umwaka w’imikino wa 2023-2024 nta gutungurana kwabayemo ngo habe haboneka itsinda ririmo ikipe irenze imwe ikomeye uretse itsinda F ryagaragayemo amakipe atatu asa nkaho anganya imbaraga.

Amatsinda yose uko ameze:

Itsinda A: Bayern Munich, Manchester United, FC Copenhagen, Galatasaray.

Itsinda B: Sevilla, Arsenal, PSV Eindhoven, RC Lens.

Itsinda C: Napoli, Real Madrid, Braga, Union Berlin.

Itsinda D: Benfica, Inter Milan, FC Salzburg, Real Sociedad.

Itsinda E: Feyenoord, Atletico Madrid, Lazio, Celtic.

Itsinda F: Paris Saint-Germain, Borussia Dortmund, AC Milan, Newcastle.

Itsinda G: Manchester City, RB Leipzig, Red Star Belgrade, Young Boys.

Itsinda H: Barcelona, FC Porto, Shakhtar Donetsk, Royal Antwerp.

Uko umwaka w’imikino wa Champions League 2023-2024 uzagenda: 

Amatariki y’Imikino yo mu matsinda:

Ku itariki 19 na 20 mu Nzeri uyu hazakinwa imikino y’umunsi wa 1.

Ku itariki 3 na 4 Ukwakira hazakinwa imikino y’umunsi wa 2 mu matsinda.

Ku itariki 24 na 25 Ukwakira hazakinwa imikino y’umunsi wa 3 mu matsinda.

Hagati y’itariki 7 na 8 mu Gushyingo hazakinwa imikino y’umunsi wa 4 mu matsinda.

Hagati y’itariki 28 na 29 Ugushyingo hazakinwa imikino y’umunsi wa 5 mu matsinda.

Imikino yo mu matsinda uzasozwa hagati y’itariki 12 na 13 Ukuboza.

Imikino ya ⅛ ibanza izakinwa ku itariki ya 13 na 14, 20 na 21 muri Gashyantare 2024. Mu gihe iyo kwishyura izakinwa hagati ya tariki 5 na 6, 12 na 13 muri Werurwe umwaka utaha.

Imikino ya ¼ uzakinwa hagati ya tariki Icyenda n’icumi muri Mata 2024, mugihe iyo kwishyura izakinwa hagati ya tariki 16 na 17 Mata 2024.

Imikino ya ½ izakinwa hagati ya tariki 30 Mata na tariki ya 1 Gicurasi, mu gihe iyo kwishyura izakinwa hagati ya tariki 7 na 8 muri Gicurasi ya 2024.

Umukino wa nyuma wa Champions League uzakinwa tariki ya 1 Kamena 2024 ubere ku kibuga cy’amateka ‘Wembley Stadium’ mu gihugu cy’u Bwongereza.

Manchester City ni yo ifite igikombe giheruka 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles