Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Biratangaje! umva uko umuceri watumye umugabo ahitana umukunzi we

Spread the love

Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria witwa Nkeruewen Etuk, yishe umukunzi we witwaga Esther Ndereke amuhora guteka umuceri akawushirirza.

Nkeruewen Etuk wakekwaga kuba yarishe umukunzi we, yemeye icyaha avuga ko yamukubise kugeza apfuye amuhora kuba uyu mukobwa bakundanaga yatetse umuceri maze akawushiririza hafi yo gutwika inzu.

Uyu mugabo mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya Vanguard, yavuze ko atari agambiriye kwica umukunzi we, hubwo ko yabitewe n’umujinya.

Yagize ati ” Umujinya wanjye wazamuwe no kuba atazi guteka umuceri neza, ikaba ariyo ntandaro yo gushwana hagati yanjye nawe.

“Yari ari hafi gutwika inzu ubwo yari atetse, ntago yongeye amazi mu muceri mbere yo kongera gaze(Gas).

“Ubwo namubazaga impamvu yabigenje atyo, twatangiye gushwana maze ndamukubita.

“Ntago nigeze ngambirira ku mwica, nta nikibazo nakimwe twigeze tugirana mu myaka ibiri twari tumaze dukundana.

“Ku bwamahirwe make amakimbirane yacu yakomeje kwiyongera, bivamo urupfu rubabaje nyuma yo kwikubita hasi ubwo twari turi kurwana, ntago byari imipangu yanjye ku mwica.

“Nari mfite Umujinya kubera ko, ntacyo yari yitayeho kandi yari yenda gutwika inzu yabandi.

 Umuyobozi wa Polisi muri ako gace akaba yasabye abaturage batuye aho, kujya bavuga ibyaha biba byabaye, kandi ntibabiceceke.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles