Tuesday, October 22, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Brisbane: Inkongi y’umuriro yibasiye urugo rw’abakuze

Spread the love

Muri Leta ya Queensland mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Brisbane, mu ijoro ryakeye inkongi y’umuriro yibasiye urugo rwabagamo abantu bakuze.

Amakuru dukesha ikinyamakuru 9 news aravuga ko uwo muriro watangiye saa Tanu z’ijoro ugakwira inzu yose.

Abaturanyi b’urwo rugo rw’umuceceru n’umusaza babafishe gutabara nyuma yo kumva uwo mukecuru avuza induru yaka ubufasha.

Umwe mu batabaye yabwiye 9news ko umuriro wari mwinshi cyane ku buryo warengaga n’ibiti.

Ati” Byari ibishashi byinshi by’umuriro ahantu hose ku buryo nta gutekereza kabiri twari dufite.”

” Twahise tujya mu nzu turamushaka , tumubonye turamusohora.”.

Iyi nkongi y’umuriro kugira ngo izime byasabye abazimya 40 , barayizimya ndetse basohora ibintu mu nzu. Mu gihe umusaza yajyanwe kwa muganga yakomeretse ukuguru. Polisi ikaba yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye gushya.

Umuriro wibasiye inzu yabagamo umusaza n’umukecuru.

Inzego z’ubutabazi zigerageza kuzimya umuriro.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles