Umugabo yatawe muri yombi akurikiranyweho koherereza ubutumwa bwo gusebanya no gutera ubwoba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko amubwira ko azamwica.
Kuwa Kabiri nibwo Umugabo w’imyaka 39 y’amavuko yafatiwe ku Kibuga cy’Indege cya Brisbane ashinjwa gutera ubwoba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.
Ku munsi wejo hashize yajyanwe mu rukiko rwa Brisbane Magistrate ashinjwa ibyaha bitanu birimo gukoresha telefone utera ubwoba umuntu ko uzamwica.
Uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko azingera kuburana ejo mu gihe icyaha cyamuhama ashobora gufungwa imyaka iri hagati y’itanu n’icumi.