Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Brisbane:Umuryango watikiriye mu mpanuka y’indege

Spread the love

Australia muri Leta ya Queensland mu mujyi wa Brisbane, impanuka y’indege yahitanye umugore n’umugabo babanaga nk’umuryango.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 28 Nyakanga 2023, mu masaha ya mu gitondo mu Majyaraguru y’umujyi wa Brisbane habereye impanuka y’indege ebyiri zagonganye zihagitana umugore n’umugabo bari mu kigero cy’imyaka 60, mu gihe uwari utwaye indi ndege yakomeretse.

Amakuru dukesha ikinyamakuru 9 news avuga ko iyo mpanuka yabaye ubwo indege ifite ibirango bya Jabiru J430 yari ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Caboolture , yagonganaga n’indi ifite ibirango bya ‘Piper PA-25 Pawnee’ yaririmo irakoreshwa yuhira imyaka.

Umuryango wari mu ndege ya mbere wahise witaba Imana, mu gihe umushoferi we warimo yuhira imyaka yakomeretse. Inzego zishinzwe ingendo z’indege zatangaje ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko indege yarifite ibibazo Tekiniki n’ikoranabuhanga rya kera.

Inzego zitandukanye zari ahabereye impanuka y’indege.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles