Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Burna boy yaciye agahigo muri Amerika

Spread the love

Umuhanzi Burna boy yaciye agahigo ko kuba ariwe muhanzi wa mbere w’umunya-Afurika wakoze igitaramo muri stade yo muri Amerika amatike yose yashize kw’isoko( Sold out).

Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi kw’izina rya gihanzi nka Burna boy ni umuhunzi wo mu gihugu cya Nigeria ukora injyana ya Afrobeats.

Ku ya 08 Nyakanga 2023, nibwo umuhanzi Burna boy yakoreye amateka i Newyork ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ubwo yasusurutsaga imbaga y’abantu bari bitabiriye igitaramo cye.

Kuri stade ya Citifield, yakira abantu bangana n’ibihumbi 41,800 niho Burna boy yakoreye igitaramo, ndetse ahita aba umuhanzi wa mbere w’umunya-Afurika wakoze igitaramo muri stade yo muri Amerika amatike yose yashize kw’isoko ( Sold out). 

Burna boy ntago bwari ubwambere ataramiye imbaga y’abantu muri Amerika. Mu mwaka wa 2022 nabwo yari yataramiye abakunzi be kuri stade ya Madison square Garden.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles