Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Bwa mbere kuva intambara yatangira! Perezida Xi yaganiriye na Zelensky wa Ukraine

Spread the love

Bwa mbere kuva intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine yatangira, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yavuganye kuri Telefone na mugenzi we Zelensky uyobora Ukraine.

Ikinyamakuru CNN dukesha iyi nkuru cyanditse ko bwa mbere kuva u Burusiya bwatangiza ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yavuganye kuri Telefone na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

CNN yandika ko Perezida Zelensky yavuze ko yaganiriye kuri telefone na Perezida Xi baganira ku ishyirwaho rya Ambasaderi wa Ukraine mu Bushinwa ndetse banaganira ku kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Andrii Yermak, ushinzwe ibiro by’umukuru w’Igihugu wa Ukraine yavuze ko ikiganiro aba ba Perezida bagiranye kuri telefone agifata nk’ikigenzi nk’uko yabyanditse.

U Bushinwa bushinjwa n’ibihugu by’uburengerazuba bw’Isi gukorana n’u Burusiya cyane ndetse bakanavuga ko hari ibikoresho bya gisirikare bagenera u Burusiya muri ibi bihe by’intambara.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles