Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Byamusabye kumara amasaha 9 ku iduka! Umuntu wa mbere ku Isi yamaze kugura iPhone 15

Spread the love

MD Badsha Bulbul Umuhinde utuye muri Australia yabaye umuntu wa mbere ku Isi uguze Telefone yo mu bwoko bwa iPhone 15 yasohowe n’uruganda rwa Apple rusanzwe ruzikora.

Mu cyumweru gishize ku itariki 15 Nzeri 2023 g Apple yashyize ku isoko telefoni z’ubwoko bushya za iPhone 15 ziri mu byiciro bitandukanye zagiye hanze zisanga iPhones 14 zari zarasohowe umwaka ushize.

Apple iyisohora yavuze ko iyo Telefone izatangira kugurishwa ku isoko kuva tariki 22 Nzeri 2023, Igihugu cya Australia bitewe naho gihereyee byari biteganyijwe ko ari ho hantu ha mbere kumugaragaro haza gucurururizwa izo Telefone za Iphone 15.

Mu rukerere rwo kuri uyu wa Gatanu, ku iduka rinini rya St George mu mujyi wa Sydney muri Australia hari hateraniye abantu benshi baje kwigurira iyo Telefone.

Amakuru dukesha ikinyamakuru byo muri Australia birimo 9news na Sydney Morning Herald biratangaza ko bwana Badsha Bulbul yabaye umuntu wa mbere wahawe iyo Telefone ahagana mu masaha ya saa Mbiri za mu gitondo.

Bwana Badsha Bulbul aganira na 9news yavuze ko byamutwaye gutegereza amasaha 9 ari ku murongo ngo abashe kugura iyo Telefone ari uwa mbere kuko yahageza kuva saa Tanu z’ijoro rya tariki 21 Nzeri. Uyu Bubbul yaguze iPhone 15 Pro Max, ntiyari asanzwe akoresha Telefone za iPhone kuko yarasanzwe akoresha Telefone ya Samsung A33.

Badshal Bulbul yamaze kuba Umuntu wa mbere ku Isis uguze Telefone ya iPhone 15.

Iyi telefone yabaye iy’igisekuru cya 17 muri Telefone zasohowe na Apple nayo yasohotse mu byiciro bine: iPhone 15, iPhone 15 Max, iPhone 15 Pro, na iPhone 15 Pro Max.

Iyi Sosiyete ya Apple yavuze ko moderi nshya ya iPhone 15 izagura Amadolari abarirwa muri 799, iPhone 15 plus izagura Amadorari 899, iPhone 15 Pro Max izagura Amadolari 999, mu gihe iPhone Pro Max yo yashyizwe ku madolari 1199.

Izi Telefone zagiye ku isoko zifite ubushobozi butandukanye n’izari zisanzwe ku isoko. iPhone 15 na 15 Plus ziri mu byiciro bitandukanye aho harimo izifite ububiko [storage] bwa GB 128, GB 256 GB na GB 512. 

Ku rundi ruhande, iPhone 15 Pro zihera storage ya GB 128, mu gihe ifite storage nini kurusha izindi ari ifite TB 1. iPhone 15 Pro Max zihera kuri GB 256 zikagera kuri TB 1.

Ni Telefone kandi zifite ubushobozi buhambaye mu gufata amashusho. iPhone 15 Pro na Pro Max zifite camera ifite megapixel 48 ariko mu gihe umuntu ari gufata amafoto magari, ifite camera ya Ultrawide ifite megapixel 12.

Inkuru nyamukuru yabaye impinduka kuri chargeurs zasohokanye n’izi téléphone. Izi iPhone zose ntabwo zizakoresha chargeurs zimeze nk’izari zisanzwe, ahubwo zagiye kuri USB-C imeze nk’izsanzwe zikoreshwa mu gushyira umuriro muri téléphone z’ubundi bwoko nka Samsung na Pixels.

Hari abantu benshi baje kwigurira Telefone za iPhone 15.

Bwana MD Badsha Bulbul wabaye Umuntu wa mbere uguze Telefone ya iphone 15.

Yaguze iPhone 15 Pro Max.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles