Polisi yo mu Mujyi wa Toronto muri Canada iri gushakisha Zahabu yibwe ibarirwa agaciro ka miliyoni 20 z’Amadorali y’Amerika.
Iyi Zahabu yibwe , yari yageze ku kibuga cy’indege cya Toronto Pearson, ku munsi wo kuwa Mbere mu mugoroba.
Iyi Zahabu yaje gukurwa mu ndege irikumwe n’indi mizigo y’agaciro gahambaye ujyanwa mu bubiko, ariko kuri uyu wa Kane hamenyekana ko yabuze.
Ikibuga cy’indege cya Toronto Pearson kibiweho zahabu
Umuyobozi wa polisi muri Toronto, Stephen Duivesteyn, yavuze ko byamenyekanye ko uwo muzigo wabuze nyuma yo gukurwa mu ndege kuwa Mbere, yongeraho ko bidakunze kubaho.
Ati “Indege yageze hano ku kibuga ku mugoroba hakiri kare. Nk’uko bisanzwe, indege irapakururwa imizigo ikajyanwa ahabugenewe”.
Nta makuru aramenyekana ku nkomoko n’icyerekezo cy’izo zahabu iyo ndege yari itwaye kandi kugeza ubu ntawe uratabwa muri yombi aryozwa uwo muzigo. Polisi kandi yirinze gutangaza niba izo zahabu zikiri mu gihugu.