Mu gihugu cy’u Bunshinwa, mu murwa mukuru Beijing, abantu 29 biganjemo abarwayi bapfiriye mu bitaro ubwo byafatwaga ni inkogi y’umuriro.
Iri sanganya ryabaye ku munsi wo kuwa Kabiri, ubwo ibitaro byitwa Changfeng Hospital biherereye mu Karere ka Fengtai district , umuriro ugatangira ahagana saa Saba z’umugoroba.
Ku munsi wejo hashize inzego z’ubutegetsi mu Bushinwa zateguye ikiganiro n’itangazamakuru, zimbwira abantu ko , umuriro wibasiye ibitaro bya Changfeng byatewe n’ibibazo byaturutse aharimo haravugururwa , ubwo umuriro wageraga ku marange , ugatangira kwiyongera , nk’uko Zhao Yang ushinzwe Ishami rishinzwe kurwanya inkogi y’umuriro yabitangaje.
Kugeza ubu abantu 12 bamaze gutabwa muri yombi ,harimo abayobozi b’ibitaro ndetse n’abakozi b’ubwubatsi.
Umuriro wari mwinshi