Monday, May 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Davido, Asake, TayC n’abandi 25 bazaririmbira muri BK Arena

Spread the love

Abahanzi bagera kuri 25 bakomeye mu muziki wa Afurika bazataramira abazitabira ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards bizabera muri BK Arena ku tariki 21 Ukwakira 2023.

Kuva ku itariki 19 kugeza ku tariki 21 Ukwakira 2023 mu Rwanda hababera ibirori bizahuzwa n’iserukiramuco rya Trace Awards.

Ibi bikorwa byombi bizamara iminsi itatu bibera mu Rwanda biteganyijwe ko bizitabirwa n’ababarirwa hagati ya 7000 na 10 000 barimo ibyamamare ku migabane itandukanye yose ku isi nk’uko biherukwa kwemezwa mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku tariki 1 Kamena 2023.

Iki kiganiro cyari cyahuriyemo abantu batandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda no hanze barimo abahanzi, abanyamakuru n’abandi. Abategura ibi birori bari bavuze ko iri serukiramuco rizamara iminsi ibiri guhera ku wa 19-20 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali, mu gihe ibihembo bizatangwa ku wa 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena. 

Ubuyobozi bwa Trace Group itegura Trace Awards bwamaze gutangaza ko abahanzi bagera kuri 25 biganjemo ab’amazina akomeye mu muziki wa Afurika, bazatarama muri ibi birori bitegerejwe kubera muri BK Arena ku wa 21 Ukwakira 2023.

Ku rutonde rurerure rw’abahanzi bazaririmba muri ibi birori harimo; Davido, Asake, TayC, Benjamin Dube, Kizz Daniel n’abandi barimo Bwiza na Bruce Melodie bo mu Rwanda.

Uretse aba ariko kandi harimo Bamby , Black Sherif , Blxckie , Didi B, Dystinct , Janet Otieno , Josey ,Kalash , Lisandro Cuxi ,Locko , Mikl , Perola , Plutonio , Princess Lover , Ronisia , Rutshelle Guillaume , Soraia Ramos ,Terell Elymoor na Viviane Chidid.

Iri Serukiramuco rizahuzwa n’usabukuru y’imyaka 20 Trace Group izaba yizihiza ikorera mu bihugu bitandukanye ku isi.

Ubwo abateguye Trace Awards bari mu kiganiro n’itangazamakuru.

Umuhanzi Davido uheruka gutaramira muri BK Arena mu birori bya Giants of Africa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles