Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Dominican republic: Abantu 11 bamaze guhitanwa n’iturika ryabaye muri iki gihugu

Spread the love

Abantu bagera kuri 11 nibo bamaze kwemezwa ko bitabye imana, 59 bakomeretse, 10 baburiwe irengero mu gihe 37 bari kwitabwaho n’abaganga mu iturika ryabaye mu gihugu cya Dominican republic, ku wa mbere, tariki ya 15 Kanama 2023.

Iri turika ryabereye mu mujyi wa San Cristobal, ahagana mu majyepfo y’igihugu cya Dominican republic, nkuko ibiro by’umukuru w’igihugu Luis Abinader bibitangaza.

Amatsinda atandukanye y’ubutabazi, akomeje gutabara abagizweho ingaruka n’iri turika ndetse abakomeretse barikujyanwa kwitabwaho n’abaganga mu mavuriro atandukanye.

Iri turika ryabereye mu gace k’ubucuruzi, icyaba cyariteye ntago kiramenyekana kugeza nanubu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru perezida wa Dominican republic Luis Abinader, yihanganishije abantu ndetse n’imiryango yose yagizweho ingaruka n’iri turika.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles